Umukobwa witwa Teta Cyuzuzo Liza wahisemo izina rya Lisaa yiyongereye ku rutonde rw'abakobwa bakora umuziki, nyuma y'uko asohoye indirimbo ye ya mbere yise "Forever" yakozwe na Prince Kiiiz washimye impano akiyemeza gukorana nawe.
Uyu mukobwa yari amaze imyaka ine yiga mu gihugu cya
Kenya muri Kaminuza ya Mount Kenya aho yasoje amasomo ye mu ishami rya ‘Pschologie’.
Ariko yakuze yiyumvamo impano y’umuziki, byatumye asoza amasomo ye agatangira
umuziki.
Amashusho y’indirimbo ye yakozwe na Director C
wakoranye n’abahanzi banyuranye mu Rwanda. Yakozwe mu gihe cy'amezi arenga atatu,
hagamijwe ko ijyanisha n'ubutumwa uyu muhanzikazi yaririmbyemo.
Lisaa yabwiye InyaRwanda ko kwinjira mu muziki byaturutse
ku kuba akiri muto yaakunze kuririmba muri korali, ndetse mu rugo iwabo
yakundaga kuririmbira abashyitsi.
Kandi yiyunguye ubumenyi, harimo gucuranga gitari, no
kwiga indirimbo z’abandi bahanzi banyuranye.
Ati "Navuga ko niyumvisemo umuziki kuva nkiri
muto. Nakundaga kuririmba rimwe na rimwe mu rugo, kandi nkakunda kubwira
ab'iwacu ko nzakora umuziki, none inzozi zabaye impano."
Yavuze ko uko yagiye akura, ni nako yagiye ashyira
imbaraga mu kwiga indirimbo z'abahanzi banyuranye, kugeza ubwo yiyeguriye
umuziki. Uyu mukobwa yasobanuye ko yinjiye mu muziki ashaka gushyira itafari
rye ku muziki w'u Rwanda.
Ati "Njye gutanga umusanzu wanjye mu ruganda
rw'umuziki w'u Rwanda. Hari benshi mu bakobwa bakoze umuziki ndetse n'ubu
bakirimo bagaragaza imbaraga zihambaye. Rero, njye gushyiraho itafari
ryanjye."
Lisaa avuga ko ubuzima yakuriyemo, no kuba umuryango we waramushyigikiye 'biri mu byatumye ninjira muri Muzika'".
Yasobanuye ko mu mashuri yisumbuye yize ibijyanye n’ubukerarugendo,
agiye kwiga Kaminuza ahita kwiga ibijyanye n’imitekerereze ya muntu ‘kuko
nashakaga kugira uruhare cyane mu gufasha abantu bahuza n’ibibazo byo mu mutwe
n’imitekerereze’.
Avuga ko kwinjira mu muziki agakorerwa indirimbo ya mbere na Producer Prince Kiiz ari kimwe mu byo yishimiye, kuko ari Producer wihagezeho muri iki gihe.
Ati “Navuga ko yanciriye inzira mu muziki. Ahasigaye
ni ahanjye ho gukora. Ni Producer mwiza, wamfashije mu kunoza neza indirimbo,
no gutinyuka kuririmba.”
Inkuru
y'indirimbo ye iratangaje!
Lisaa yavuze ko yagize inshuti zakundanye igihe
kinini, Kandi zigahana amasezerano yo kubana akaramata. Ati "Aha niho
nahereye nandika iyi ndirimbo. Narebye
uburyo bw'urukundo rwabo, ndugereranya no kubana n'umukunzi wawe
akaramata."
Ni indirimbo avuga ko idasanzwe mu rugendo rwe
rw'umuziki, kuko ifunguye itangiriro rya 'paji nshya mu buzima bwanjye'. Ati
"Nawe urabyumva ko idasanzwe, kuko itangije ubuzima bushya wanjye niba
ariko navuga. Ni indirimbo yatumye ndotora inzozi zanjye. Rero ntisanzwe.”
Teta Cyuzuzo Liza yavutse ku wa 17 Ukuboza 1998. Amashuri
abanza yize kuri Ecole Primaire de Kimisagara. Amashuri yasimbuye yiga kuri
Saint Philippe.
Ni mu gihe Kaminuza yize muri Mount Kenya, Ishami rya
Nairobi mu Ishami rya 'Psychologie'. Ni umwana wa Kane mu Bana batanu (Bose ni
abakobwa).
Avuga ko akunda gusoma ibitabo, kureba Filime,
gutembera ahantu hantu ahanini bitewe n'uko mu mashuri yisumbuye yize
'Tourism'.
Lisaa yatangaje ko yinjiye mu muziki agamije gushyira
itafari rye ku rugendo rw’abakobwa bakora umuziki
Lisaa yavuze ko yakuze yiyumvamo umuhanzikazi Butera
Knowless, ndetse indirimbo ze nyinshi arazizi cyane
Lisaa yavuze ko abakobwa bakora umuziki bakwiye gushyigikirwa bagatera ikirenge mu cya basaza babo bakora umuziki
Lisaa yavuze ko gutangira umuziki afashwa na Prince Kiiiz byamwongereye imbaraga
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘FOREVER’ Y’UMUHANZIKAZI LISAA
TANGA IGITECYEREZO